Umubyeyi utwite agomba kwitongera indwara ya malariya

Umubyeyi utwite agomba kwitongera indwara ya malariya

Abaganga bavuga ko hari impamvu nyinshi zituma abagore batwite bibasirwa n’indwara ya malariya muri ibyo bavuga ko ubusanzwe uturemangingo tw’umubiri dusanzwe dukora abasirikare barinda umubiri  ntituba tugifite ingufu mu kurinda umugore utwite.

Iri gabanuka ry’abasirikare bakomoka ku turemangingo rituma ibyago by’umugore utwite byo kwibasirwa na malariya byiyongera kuko  abasirikare bakagombye gufasha umubiri we kurwanya iyinjira ry’udukoko twa malariya baba bagiye no kurinda  umwana  aba atwite nk’uko Dr Gedeon André Mulumba Mukendi, ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata abitangaza.

Ati “ Si ibyo gusa bituma indwara ya malaliya yibasira abagore batwite ku buryo buyoroheye, kuko iyo umugore atwite ya ngobyi y’umwana (placenta) ikozwe mu buryo ibasha kwakira udukoko dutera malariya mu buryo bworoshye kuko ibice biyigize bigenda biha urwaho udukoko twa malariya kwinjira mu buryo bworoshye”.

Dr. Gedeon avuga ko iyo umugore agize ibyago byo kurumwa n’umubu w’ingore ukwirakwiza malaliya ukamushyiramo udukoko  tuyitera  mu maraso, utwo dukoko  duhita twirukira mu ngobyi  (placenta) aho dusanga twatundi twari tuhasanzwe maze tukororoka vuba kandi ku buryo bwihuse akaba ari nabwo  utwo dukoko dutangira kwibasira umugore utwite n’uwo atwite.

“Udukoko twa malariya duhita dusiba imiyoboro ivana umwuka mwiza duhumeka (oxygene) mu mubiri w’umubyeyi uyigeza ku mwana, Ku mubyeyi nawe ni ho atangira kugira ikibazo cyo kubura amaraso ndetse  n’umwuka mwiza duhumeka (oxygene) mu maraso ye ikagabanuka ari nayo mpamvu ituma umubyeyi utwite iyo afashwe na malariya ihita imumerera nabi ndetse we n’uwo atwite bakaba bahasiga ubuzima iyo ativuje hakiri kare kandi neza”.

Umugore utwite iyo arwaye malariya agerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo kugira amaraso makeya (anemie), kugira umuriro mwinshi, kugabanuka kw’isukari mu mubiri, kugira amazi mu bihaha, kuzahara mu gihe cyo kubyara, bikaba byanamuviramo kuva cyane ndetse no gupfa rugeretse iyo adakurikiraniwe hafi kandi neza.

Udukoko dutera malariya ( plasmodium  Falciparum), dutuma  umugore utwite ajya ku bise igihe cyo kubyara kitaragera maze bigatuma abyara umwana utagejeje igihe cyangwa se akabyara umwana wamaze gupfira mu nda. Uku kwiyongera kw’ibise kukaba guturuka ahanini ku kwiyongera gukabije k’umuriro mu mubiri.  Na none bikunze kugaragara ko umubyeyi wahuye na malariya atwite abyara umwana unaniwe ndetse udafite umwuka uhagije ku buryo mu gihe atitaweho n’abaganga ashobora no gupfa mu gihe hatabaye imbaraga z’abaganga mu kumuha umwuka.

 

 

 

 

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rusizi: Umuryango w’ibihigu by’ibiyaga bigari CEPGL watangiye gutaha ibikorwa by’iterambere ry’abagore

Rusizi: Umuryango w’ibihigu by’ibiyaga bigari CEPGL watangiye gutaha ibikorwa by’iterambere ry’abagore

Mu rwego rwo korohereza  abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya Imipaka, umuryango w’ibihugu by’ibiyaga Bigari CEPGL watashye isoko Rihuriweho n’imipaka y’ibihugu by’uburundi […]

Gakenke: Abagore batuye mubice by’icyaro bumva ko sports yabo ari uguhinga

Gakenke: Abagore batuye mubice by’icyaro bumva ko sports yabo ari uguhinga

Abagore batuye mu karere ka Gakenke bavuga ko impamvu ituma badakora Sports akenshi iterwa nuko bakunda kugira akazi kenshi kadatuma […]

Rutsiro: Ntaterwa ipfunwe no gucuruza inkwi kuko zimubeshejeho adasabirije.

Rutsiro: Ntaterwa ipfunwe no gucuruza inkwi kuko zimubeshejeho adasabirije.

Mukeshimana Immacullee w’imyaka 30 utuye mu kagali ka Gakeri mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro avuga ko […]

Nyamagabe: Yatangiye atunganya imitobe mu rugo ubu ageze ku rwego rw’uruganda ruciriritse

Henriette Nyirantwari yatangiye atunganyiriza imitobe y’imbuto mu rugo iwe, ariko ubu ageze ku rwego rw’uruganda ruciriritse aho asigaye akoresha imashini […]

Gucuruza ubunyobwa bukaranze bimubashisha kuriha amashuri y’abana bane

Gucuruza ubunyobwa bukaranze bimubashisha kuriha amashuri y’abana bane

Epiphanie Uwizeyimana utuye mu Kagari ka Gasumba ho mu Murenge wa Maramba, avuga ko amaze imyaka 12 akora umurimo wo […]

Kigali’s Lady Motorist challenging Traditions

CLAUDINE Nyaramajyambere is no ordinary Rwandan woman; the mother of three vibrant young boys has defied all odds to succeed […]