Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida nkuko yabitwibwiriye mu kiganiro twagiranye tariki 17/4/2014.

Uyu mubyeyi yemeza ko kuba umuntu Abana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bitavuze ko nta cyo ashoboye ahubwo ngo agerageza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye uko ashoboye kandi n’ubuzima burakomeza.

Aragira  ati”kuba nfite bwandu ntibivuga ko ndamutse  ndi bupfe, ahubwo nkoresha uko nshoboye nkifata neza ari nako ntanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu kandi ndabishoboye.”

Marie Goreth avuga ko kwiyakira ,no kuboneza urubyaro ngo ari  ryo banga rikomeye yakoresheje, ngo ashobore  kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida. Ikindi ngo ni ukwifata neza, ubundi agakurikiza inama z’abaganga nk’uko bazimugira .

Aragira ati “nkimara kumenya ko nanduye byarangoye kubyakira, ariko bigeze aho numva biraje ,ubundi nahagaritse kubyara,ndatangira nifata neza ngakurikiza inama z’abaganga none ubu numva nkomeye nta kibazo.”

Uyu mudamu avuga ko agenda atanga ubuhamya ku bijyanye n’ubwandu bwe,kandi akaba azi neza ko bifasha benshi mu babana n’ubu bwandu bananiwe kwiyakira.

Gorethe agira inama ababyeyi bagenzi be babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida by’umwihariko ,ngo ko hari byinshi baba bakwiye kwitwararika kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kumera neza,babashe kwirerera abana kandi babashe no guteza igihugu cyabo imbere.

Aragira ati”By’umwihariko iyo umudamu abana n’ubwandu yirinda kubyara kuko mu myaka yose nyimaranye nasanze ari uko nirinze kubyaragura.Ikindi ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ,kuko umuntu aba yiyongerera microbes bikaba byatuma ubuzima bwe buhungabana bitari ngombwa.”

Goreth akomeza agira abantu inama yo kwiyakira no kunva ko uburwayi bwamugezeho bushobora no kugera kuri buri wese,ngo ahubwo icya ngombwa ni ukwiyakira no kunva ko ubuzima bukomeje,bityo umuntu agakomeza kubaho no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye.

Kuri ubu Marie Gorth ni umuganga kandi akaba anahagarariye abajyanama b’ubukangurambaga ku ndwara y’igituntu mu karere ka Rulindo.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]